About Us

(French version will follow)

Igicumbi ni umuryango mpuzamahanga wiyemeje kuba ijwi ry’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zitandukanye, cyane cyane aho indi miryango yakagombye kubavugira ihitamo kwicecekera cyangwa kwikiriza itewe n’abari ku butegetsi ndetse no mu gihe bibangamiye Abarokotse.

Hari byinshi bidakwiye kwihanganirwa byakozwe muri yi myaka irenze 27 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kandi n’ubu bigikomeza. Igicumbi twiyemeje kujya tubishyira ahagaragara tukanabyamagana, igihe bibaye ngombwa tukitabaza inkiko. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

  • Iyicwa rya hato na hato ry’Abarokotse ritagira inkurikizi kandi rimwe na rimwe bigaragara ko hari abantu bo mu nzego z’umutekano babigizemo uruhare
  • Itotezwa rikorerwa bamwe mu Barokotse , cyane cyane abatinyutse kuvuga akarengane bakorerwa
  • Kwibasirwa mu magambo cyangwa mu nyandiko kw’Abarokotse bikozwe na bamwe mu bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi
  • Gucamo ibice Abarokotse no gusenya imiryango ibahagarariye cyangwa kuyigarurira
  • Imibereho mibi kuri bamwe mu Barokotse batishoboye mu gihe hari ikigega cya Leta cyashyiriweho kubagoboka
  • Inyerezwa ry’amafaranga yagenewe ikigega FARG cyashyiriweho kugoboka Abarokotse
  • Gushinyaguzwa kw’Abarokotse mu makinamico ya gahunda zitwa ko zigamije ubumwe n’ubwiyunge
  • Gukingirwa ikibaba n’inzego za Leta hamwe n’abategetsi bakomeye kw’abaregwa jenoside barimo n’abamaze  gukatirwa n’inkiko zemewe kuri icyo cyaha
  • Gukandagizwa bamwe mu batwiciye banywanye na Leta no kubahagaraho mu gihe bagombye gushyikirizwa ubutabera
  • Gushyira mu rubyiruko rw’Abarokotse ibitekerezo bya gateranya na gashozantambara kenshi bikozwe na bamwe mu bakuru b’inzego z’umutekano
  • Kugenerwa uburyo bwo kwibuka abacu usanga rimwe na rimwe budukomeretsa aho kuduha umwanya wo kubibuka mu cyubahiro n’ishema bibakwiye
  • Kurerega Abarokotse no kubitambika imbere iyo habajijwe ikibazo cy’indishyi
  • Kugira jenoside n’ibiyiranga ibikoresho by’indonke z’ubwoko butandukanye (iza politiki, iz’imitungo, n’ibindi.)
  • Gushyira Abarokoze jenoside mu mitekerereze ibagira ababata b’abagize uruhare mu kurwanya jenoside cyangwa kurwana no gutsinda abakoraga jenoside. Amateka ya jenoside n’ibyakozwe byose mu guhangana nayo cyangwa n’ingaruka zayo ntibigomba kuba impamvu yo kubuza Uwarokotse kwisanzura mu burenganzira bwe ahabwa n’amategeko nk’umuntu cyangwa nk’umwenegihugu.

Igicumbi kizaharanira ko ibi byose bihagarara, ubuzima bw’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’uburenganzira bwabo bikubahirizwa.

Mu mikorere yacu tuzafatanya n’indi miryango y’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’undi wese (abantu ku giti cyabo, za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta) uzaba aharanira ubusugire n’ubwisanzure bw’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ashyize imbere kubungabunga amateka yayo, kwibuka no guha icyubahiro abayizize, kurwanya ibikorwa byose biyihakana cyangwa biyipfobya.

Turasaba Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kwizera no kugana Igicumbi. Ni mwe n’abacu twabuze muri jenoside gishingiwe. Nimucyo turangwe n’urukundo, kwanga umugayo no gufatanya byarangaga abacu. Ni yo nzira iboneye yo kububahiriza .

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi dufite ibibazo n’inshingano byinshi duhuriyeho n’abandi Banyarwanda ariko dufite n’ibyo twihariye nk’Abarokotse. Igicumbi ibi nabyo kizabizirikana haba mu guharanira imibanire myiza hagati y’Abarokotse ubwacu cyangwa hagati yacu n’abandi Banyarwanda.

Nimucyo twimakaze umuco wo kwanga no kwamagaba ikibi tutitaye ku ugikoze cyangwa uwo gikorewe. Ni bwo buryo bukwiye bwo kubera abandi banyarwanda ndetse n’isi urumuri dukura mu kuba twarabonye ububi bw’ikibi kiruta ibindi.

Mu gufatanya n’indi miryango ihagarariye Abarokotse, tuzanayishishikariza kubavugira uko bikwiye bazirikana ko nta buhemu bwiza, ko ikibangamiye Abarokotse cyose bafite inshingano zo kucyamagana.

Bavandimwe twarokokanye, nimudutume tuzabatumikira, nimutubwire tuzabavugira, bityo umuco wo kurengana bucece tuwucikeho burundu.

——————————————————————————————————————————————

Igicumbi est une Association internationale qui se donne pour mission d’être la voix des Rescapés du génocide contre les Tutsi dans divers domaines, notamment là où les Associations existantes devraient parler pour eux mais préfèrent se murer dans le silence ou prendre le parti du pouvoir même dans des situations qui portent préjudice aux Rescapés.

Au cours de ces 27 dernières années qui ont suivi le génocide contre les Tutsi, les Rescapés ont subi et continuent de subir des préjudices intolérables. Igicumbi se décide désormais à les révéler au grand public, à les dénoncer et à en saisir les tribunaux le cas échéant. Ces préjudices incluent, entre autres:

  • Assassinats continuels des Rescapés, sans poursuite judiciaire et, dans certains cas, avec l’évidente implication des services de sécurité
  • Persécutions des Rescapés, notamment ceux qui osent dénoncer les injustices à leur encontre
  • Violences, verbales ou écrites, contre les Rescapés exercées par les apparatchiks du pouvoir
  • Semer la zizanie entre les Rescapés, saborder leurs associations ou les détourner pour en faire les outils du pouvoir
  • Les déplorables conditions de vie pour les Rescapés les plus démunis alors qu’un fonds public d’assistance aux Rescapés a été mis en place
  • Le détournement des fonds alloués au Fonds d’Aide aux Rescapés du Génocide (FARG)
  • Tourmenter les Rescapés à travers le théâtre des programmes dits d’unité et de réconciliation
  • La protection par l’État ou ses officiels de haut rang des génocidaires présumés ou reconnus coupables par des juridictions habilitées
  • Être malmenés, pour les Rescapés, par les tueurs des leurs à qui l’État a garanti protection et impunité
  • Instiller à la jeunesse des Rescapés des idées divisionnistes et bellicistes, besogne faite par certains des chefs des services de sécurité
  • L’imposition des pratiques commémoratives qui, des fois, blessent les Rescapés plutôt que de leur donner l’occasion de rendre un hommage digne aux leurs emportés par le génocide
  • Faire de fausses promesses ou se poser en obstacle aux Rescapés quand ils posent la question des compensations pour les dommages subis pendant le génocide
  • Faire du génocide et de ses lieux/objets de mémoire des instruments de profits de différents genres (politiques, économiques, etc.)
  • Enfermer les Rescapés dans la mentalité de bienfaiteur au profit de ceux qui ont contribué à lutter contre le génocide ou à combattre et vaincre les forces génocidaires. L’histoire du génocide, de lutte contre le génocide ainsi que les efforts de répondre à ses conséquences ne doivent pas servir de prétexte pour enfreindre les droits humains et civiques des Rescapés tels que prévus par la loi.

Igicumbi plaidera en faveur de l’arrêt de ces abus, du respect de la vie ainsi que des droits des Rescapés du génocide contre les Tutsi

Dans nos activités, nous travaillerons de concert avec les autres associations des Rescapés du génocide contre les Tutsi et avec quiconque (personnalités privées, États, organismes non-gouvernementaux) s’éprend de l’intégrité et de l’épanouissement des Rescapés, travaille à la préservation de l’histoire dudit génocide et de sa mémoire, au respect des hommages dus à ses victimes, œuvre contre toute entreprise visant son déni, sa banalisation ou son révisionnisme.

Aux Rescapés du génocide contre les Tutsi, nous disons: “Faites confiance à l’Association Igicumbi, joignez-vous à l’Association Igicumbi”. Elle a été créée pour vous et pour la mémoire des nôtres perdus dans le génocide contre les Tutsi. Faisons preuve de l’amour et de l’intégrité qui ont marqué leurs vies. C’est là la voie la plus digne pour leur rendre hommage.

En tant que Rescapés du génocide contre les Tutsi, nous avons divers problèmes et responsabilités que nous partageons avec les autres citoyens Rwandais, mais, à ce titre, nous en avons aussi qui nous sont particuliers. Dans ses efforts et ses actions pour la bonne entente entre les Rescapés eux-mêmes, d’une part, entre les Rescapés et les autres Rwandais, d’autre part, Igicumbi ne perdra pas de vue cette réalité.

Embrassons la culture qui abhorre et dit non au mal, quels qu’en soient l’auteur et la victime. C’est la voie la plus convenable d’être, pour les autres Rwandais et pour le monde, la lumière que nous tenons d’avoir connu les horreurs du mal des maux.

Dans notre collaboration avec les autres associations des Rescapés, nous les encouragerons à être aussi vos fidèles porte-paroles en marchant dans la logique qu’il n’y a pas de bon méfait et qu’elles ont le devoir de décrier tout ce qui nous porte préjudice.

Chers frères, chères sœurs rescapés, passez-nous vos messages, ils seront transmis là où il faut; parlez-nous, nous porterons votre voix. Ainsi mettrons-nous un terme à la mauvaise pratique de souffrir en silence.

 

Igicumbi